SPORTS NEWS




AKARERE KA MUSANZE KARAMENYESHA ABATURAGE BOSE BAFITE IBIBAZO BITANDUKANYE BIJYANYE N'UBUTAKA KO GUHERA KUWA MBERE TARIKI YA 05/03/2018 KUGEZA 09/03/2018 ARI ICYUMWERU CY'UBUTAKA. KUBINDI BISOBANURO WABARIZA MUBIRO BYA SERIVISI Y'UBUTAKA BIKWEGEREYE


RAYON SPORT IKUYE INSINZI I GICUMBI ITOZWA N’UMUTOZA WUNGIRIJE.
Rayon sport vs Gicumbi


Ikipe ya Rayon Sport ibashije gukura insinzi I Gicumbi mu mukino wari ukomeye cyane wa shampiona ku munsi wayo wa 12.


 Rayon Sport itsinze Gicumbi Fc igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu wayo w’umunya Nigeriya Christ Mbondi. Iki gitego akaba yagitsinze mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 62.Akaba aricyo gitego cyonyine amaze gutsindira  Rayon Sport muri shampiyona ndetse akaba ari nawo mukino wa mbere akiniye Rayon Sport .

Ni umukino watangiye Rayon Sport isatira ariko Gicumbi ikomeza kwihagararaho.Gusa Rayon Sport nk’ikipe nkuru yakomeje kuyobora umukino nubwo na Gicumbi yanyuzagamo igasatira nk’ikipe iri gukinira imbere y’abafana bayo. Rayon Sport yari yakoze impinduka 6 mu bakinnyi ugereranije n’abakinnye na APR FC muri weeken ishize.

Ni insinzi Rayon Sport yari ikeneye cyane kubera ko yari ishaka kwiyunga n’abafana bayo bari bagifite agahinda yuko batsinzwe na mukeba wayo APR muri weekend ishize. Ubu ibyishimo ni byinshi kubafana ba Rayon Sport. Nubwo Rayon Sport yazanye umutoza mushya  Ivan Minaert  usimbura Karekezi Olivier, ntabwo yabashije gutoza uyu mukino.  Jannot Witakenge umutoza wari wungirije Karekezi niwe wawutoje.

Iyi nsinzi ifashije Rayon Sport kuva ku mwanya wa 7 ikagera kuwa 4 n’amanota 21. Ikaba irushwa na Kiyovu Sport ya mbere amanota 3 naho As Kigali ikaba ifite amanota 22 ku mwanya wa kabiri na APR ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.

ARSENAL:  Arsene Wenger aratangaza ko azihorera ku ikipe ya Manchester city.
Arsenal izakira Manchester City nyuma yo Gutsindwa muri Carabao Cup.

Umutoza w'ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger  yatangaje ko azihorera ku ikipe ya Manchester city mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 29, uzabahuza kuri uyu wa kane, kuri Emmirates Stadium.

Nyuma y'uko ikipe ya arsenal inyagiwe n'ikipe ya manchester city mu mukino wa nyuma w'igikombe cya League Cup kizwi ku izina rya Carabao Cup, Arsene wenger yatangarije sky sport ko adahangayikishijwe n'ahazaza he mu ikipe ya arsenal ahubwo ko ahangayikishijwe n'umyanya ariho bityo akaba yitaye ku mukino uzabahuza na Manchester city mu mukino wa shampiyona, kuri uyu 1/3/2018 kuri Emmirates stadium.

Pep Guardiora; utoza Manchester city  we yatangaje ko intego ye ko ari ugutwara igikompe ndetse bagakomeza kwirinda gutakaza umwanya wa mbere n'ubwo bafite amahirwe yuko barushya ikipe ibakurikiye ya Manchester United amanota 13 naho Arsenal bakayirusha amanota 27.

Mu mikino 11  ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi, Arsenal yatsinze imikino 2, inganya 5, itsindwa imikino 4.

Comments

Popular posts from this blog

5 ways to rest

Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bakiniye FC Barcelona na Las Palmas mu mateka.