Ikipe ya FC Barcelona. FC Barcelona, ikipe ikina muri shampiyona ya Esipanye irahura na Las Palmas kuri uyu wa kane, tariki ya 1 Werurwe, 2018. Aya ni amakipe afite icyo ahuriyeho kinini dore ko hari abakinnyi 10 bambaye imyenda y’aya makipe yombi mu bihe byashize ndetse n’ubu hakaba hari abakirimo. Abo bakinnyi ni aba bakurikira: 1. TOMAS MORENO. Yari rutahizamu wa FC Barcelona kuva 1951 kugeza 1955. Nyuma y’uyu mwaka yerekeje muri Las Palmas, ahakina umwaka umwe. 2. VICENTE GONZALEZ Yakinaga ku ruhande( winger). Yavuye muri Las Palmas ajya muri FC Barcelona ayikinira kuva 1961-1966. Yakinnye imikino 124, atsindamo ibitego 21. 3. JOAN TORRENT Yakinnye hagati mu ikipe ya Barcelona kuva 1961-1968, imyaka itatu yayikinnye nk’inguzanyo muri Las Palmas. Torrent yakiniye Barcelona imikino 44, nyuma aza kuba umutoza w’abana. 4. GERARDO MIRANDA Yatangiriye anasorez...
Comments
Post a Comment