ECONOMIC NEWS


URASHAKA GUSOBANUKIRWA N’ICYO KOPERATIVE ARICYO? 

 

Hano turabikuvira imuzingo tunakubwire inzira wanyuramo uyishinga . Koperative ni imwe mu nzira ifasha abantu benshi kugera ku ierambere.

 

KOPERATIVE NI IKI?

Koperative ni Umuryango w’abantu (nibura icumi )ufite ubuzima gatozi ,bakorera hamwe ibikorwa bigamije guteza imbere abayigize hakurikijwe amahame yo kugira uruhare rungana ku mutungo wayo .Mu mirimo yazo,koperative zirangwa n’ubunyangamugayo,kutagira uwo ziheza no kwita ku nyungu rusange z’abanyamuryango.

Muri rusange Koperative ni Umuryango:

ü  Ufite ubuzima gatozi

ü  Ufite ububasha bwo kuregera inkiko no kwiregura

ü  Ufite ububasha bwo gukorana amasezerano n’abandi

ü  Ushobora kugira umutungo wimukanwa n’utimukanwa uwo ariwo wose

ü  Ushobora gukora n’ibindi byose byangombwa bijyanye n’amategeko rusange yayo

UBWOKO BW’AMAKOPERATIVE

1.      Koperative zigamije kongera umusaruro(Production and marketing cooperative organizations)

2.      Koperative z’ubucuruzi n’izabaguzi (Commercial and consumer cooperative organizations)

3.      Koperative zo kuzigama no kugurizanya ( Saving and Credit cooperatives /SACCO/COOPEC)

4.      Koperative zikorera abandi imirimo (Services cooperative organizations)

5.      Koperative zikomatanyije (Multipurpose cooperative organizations)

AMAHAME REMEZO Y’AMAKOPERATIVE

1.      Uburenganzira bwo kwinjira no kuva mu muryango ntakomyi

2.      Umunyamuryango agira ijwim rimwe mu matora

3.      Umunyamuryango agira uruhare ku mutungo wa koperative

4.      Ubwigenge muri koperative

5.      Kwigisha no guhugura

6.      Ubufatanye hagati y’amakoperative

7.      Kuzirikana amajyambere ya rubanda

NI ABANTU BANGAHE   BASABWA KUGIRANGO KOPERATIVE YITWE KOPERATIVE?

 

Ubundi harikoperative YIBANZE (Primary cooperative) .Iyi isabwa abantu nibura 10

Iyo koperative eshatu zikora ibintu bimwe zihuje zikora IHURIRO (Union) isabwa amakoperative nibura 3

Iyo amahuriro atatu yihuje akora IMPUZAMAHURIRO (Federation) isabwa nibura amahuriro 3

Hari Urugaga rw’amakoperative, NCCR (National cooperative confederations) ihuriwemo n’impuzamahuriro yose akorera mu gihugu (Federations)

IBISABWA KOPERATIVE ISABA UBUZIMA GATOZI

1. Ibaruwa isaba ubuzima gatozi yandikiwe Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, binyujijwe ku Muyobozi w’Akarere.

Ibiherekerza iyo baruwa:

ü  Amategeko shingiro yakoperative ariyo “Statuts”

ü  Amategeko y’umwihariko ya koperative

ü  Lisiti y’abanyamuryango bose n’imikono yabo

ü  Icyemezo cy’akarere koperative ikoreramo

ü  Inyandiko mvugo y’Inama yambere ishyiraho iyo koperative n’inzego zayo

ü  Lisiti y’abagize inama y’ubuyobozi + Imikono yabo n’icyo bakora

ü  Lisiti y’abagize inama y’ubugenzuzi + Imikono n’icyo bakora

ü  Qittance y’amafaranga 1200Frw mun gusaba ubuzima gatozi yishyurwa kuri konti y’akarere

ü   

NB: Kuri koperative yo ku zigamama no kugurizanya hiyongeraho :

·        Urutonde rw’amazina y’abagize komite itanga inguzanyo

·        Umwirondoro w’umucungamutungo

Icyitonderwa:

1. Usaba ubuzimagatozi ahera ku rwego rw’umurenge agakomereza ku karere hanyuma dossier ikoherezwa muri RCA

2. Koperative ihawe ubuzima gatozi ibwandikisha mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda (Iyi sevisi itangwa n’ibiro bishinzwe igazeti ya Leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe).

Comments

Popular posts from this blog

5 ways to rest

Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bakiniye FC Barcelona na Las Palmas mu mateka.